Ku rubuga rwa X hakomeje impaka ku bwambuzi uwitwa Pastor Blaise Ntezimana ashinja Umuhanzi Ruhumuriza James.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Pastor Blaise Ntezimana yanditse atakambira Perezida Paul KAGAME amusaba kurenganurwa ku bwambuzi yokorewe na King James, ndetse n’inzego yiyambaje zirimo Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ntacyo zamumariye.
yagize ati”Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mbandikiye mbasaba kundenganura nkabona ubutabera. Nk’uko mudasiba kubikorera abana b’u Rwanda. Muri 2021 Nahaye amafranga umuhanzi Ruhumuriza James, uzwi ku izina rya King James
ngo dukorane business yari yatangiye yo gukora no gutunganya ubufu bwa kawunga. Ibyo twumvikanye ntiyabyubahirije, n’amafranga ntayo yansubije”.
Yakomeje agira ati” Kandi nayamuhaye nyagujije Bank yo mu gihugu cya Sweden aho ntuye. Kuva icyo gihe, kugeza ubu ndimo ndishyura ideni rya bank hiyongereyeho n’inyungu, no gusiragira muri RIB ntanga n’amafranga y’amatike y’indege n’ay’aba avoka ariko ikibazo ntikirangire kuko yagiye ananiza ubutabera n’ubwo adahakana umwenda amfitiye, ariko akinangira kunyishyura. Ndabinginze mundenganure. Thank you Sir”.
Kugeza ubu, King James ntacyo aravuga ku bwambuzi ashinjwa n’uyu Pastor Blaise.
Minisitiri w’Urubyuruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah yavuze ko yamenye iki kibazo akanakinjiramo. Ku rukuta rwe rwa X yagize ati”Rubyiruko, Blaise ntabarangaze. Ni inshuti ikomeye ya King James. Yamuhaye 30K USD nta contract bakorana business barahomba. 1. Navuganye na Blaise 2. Nicaranye na King James King James yemera kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y’ubucuti yanze. Ajye mu butabera”
Umuhanzi King James, umwe mu bahanzi bafite ibigwi bikomeye mu muziki w’u Rwanda, muri iki gihe ntabwo agaragara cyane mu bikorwa bya muzika, aho bivugwa ko asigaye ahugiye mu bikorwa by’ubucuruzi butandukanye.
Yanditswe na