Ikipe y’igihugu amavubi yitwaye neza itsinda ikipe ya Madagascar ibitego 2-0 mu mukino wa Gicuti wabereye muri Madagascar.
Uyu mukino watangiye saa15h, wagaragayemo impinduka ebyiri mu bakinnyi 11 bari babanje mu kibuga ubwo U Rwanda rwakinaga na Botswana, Aho Byiringiro Lague na Ntwari Fiacre aribo basimbujwe Maxime Wenssens ndetse na Hakim sahabo.
Ku munota wa 27 nibwo Muhire Kevin yateye umupira muremure maze Mugisha Gilbert wihutaga asiga abugarira ba Madagascar ahita aroba umuzamu igitego cya 1 kiba kijyiyemo arinako igice cya 1 cyaje kurangira.
Ubwo umukino waganaga ku musozo, Bizimana Djihad yateye Ishoti riremereye maze igitego cya 2 kujyamo gutyo arinako umukino wahise urangura.
Ni umukino wa 2 wa Gicuti amavubi yarakinnye dore ko mu Minsi ishize yanakinnye na Botswana Inganya nayo 0-0.

Mu mikino 4 iyi kipe imaze gukina kuva yatangira gutozwa n’umudage Torsen Spitter ntirinjizwa igitego ndetse yatsinzemo ibitego4