• Fri. May 23rd, 2025

IMPUGUKE

Human rights, justice and social inclusion

Abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babangamiwe no kudahabwa uburezi buhagije 

Byimpuguke

Jan 2, 2024

Abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bavuga ko imbogamizi bagifite mu myigire yabo ari uko batabona amashuri abigisha, ibituma bisanga mu mubare w’abatarize kandi barabishakaga ariko bakabura ababafasha.

Aba bana bagaragaza ko nta mashuri yabo yabugenewe ahari ndetse n’abarezi bahagije kandi usanga nabo bigishijwe bagahabwa ubumenyi butandukanye, bakwiteza imbere, imiryango yabo ndetse n’igihugu.

Aganira n’Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru,  Uwera Betty ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, mu mvugo y’amarenga afashwa n’umusemuzi we, avuga ko nubwo kuri ubu hari kwibandwa ku burezi budaheza ariko bo usanga batabwisangamo.

Ati: ”Twebwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga turacyafite ibintu binshi tutisangamo nk’amashuri, turabizi ko Minisiteri y’Uburezi ifite sisitemu y’uburezi budaheza ariko twebwe nta mashuri yacu yihariye tubona wenda ngo tuyajyemo tubashe no kwiga imyuga.”

Yongeyeho ko kubona amashuri ndetse n’abarimu usanga bikiri ikibazo cy’ingutu  ariko bafashijwe amashuri akaboneka bayagana na bo bakagira icyo bimarira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga Ndayisaba Emmanuel, avuga ko iki kibazo bakizi, ariko ko icya mbere ari ugushaka abarimu babigisha.

Yavuze ko urugendo rwo kubakira abarimu bo kubigisha rwatangiye ndetse ko mu minsi iri imbere, Iki cyibazo kizakemuka.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Uwamariya Valantine, avuga kuri Iki kibazo, nawe yunze murya Mugenzi we, Fidel Ndayisaba. Yavuze ko Umubare udahagije w’abarimu bo kwigisha ababana n’ubumuga aricyo kibazo cy’ibazo, gusa nawe yunzemo ko kiri gushakirwa ibisubizo.

Yongeyeho ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga atari bo bagomba gusigazwa inyuma mu burezi budaheza.

Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022, ryerekanye ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku 391.775 ku baturage bose bangana na miliyoni 13.24, ni ukuvuga ko ari 3.4%. Abagore ni 216 826 na ho abagabo bakaba 174 949.

Intara y’Iburasirazuba ni yo ifite umubare munini kuko ifite abagera ku 109 405 igakurikirwa n’iy’Amajyepfo ifite abantu  98 337. Iy’Uburengerazuba ifite 88 967, Amajyaruguru bakaba 60 336 mu gihe Umujyi wa Kigali ubarurwamo abagera kuri 34 730.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *