• Fri. May 23rd, 2025

IMPUGUKE

Human rights, justice and social inclusion

Dr Sosthene Munyemana akatiwe gufungwa imyaka 24

Byimpuguke

Dec 20, 2023

Urukiko rwa Rubanda i Paris mu bufaransa, tumaze gukatira Dr Sosthene Munyemana Umunyarwanda ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi igifungo cy’imyaka 24.

Munyemana ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bw’abatutsi biciwe muri Segiteri ya Tumba ndetse n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Munyemana yavutse tariki ya 9 Ukwakira 1955, avukira i Mbare, Komini Musambira muri Gitarama. Ababyeyi be ni Kangabo Balthazar na Nyirahabimana Charlote.

Amaze kurangiza amasomo muri Kaminuza i Butare yagiye gukomereza amashuri muri kaminuza ya Bordeaux II mu Bufaransa mu bijyanye na gynécologie.

Yaragarutse akora mu bitaro bya Kaminuza ari nako atanga amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuvuzi. Igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari atuye muri Selire ya Gitwa i Tumba.

Mu 1995 Umuryango Collectif Girondin pour le Rwanda” na “International Federation for Human Rights” (FIDH), yatanze ikirego kivuga ku ruhare rwe muri Jenoside, inkiko zigisuzuma muri 2001.

Nyuma yaho u Rwanda rwatanze impapuro zimufata, ashyirwa ku rutonde rwa Interpol guhera mu 2006; mu 2008 yimwe sitati y’ubuhunzi naho tariki ya 16 Mutarama 2011 hemejwe ko akurikiranwa ku cyaha cya Jenoside (mis en examen pour genocide), yamburwa urwandiko rw’inzira ndetse ategekwa kwitaba no gusinya kuri “gendarmerie” buri gihe.

Mu 2010 u Rwanda rwasabye ko yoherezwa mu Rwanda ariko u Bufaransa buranga.

Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe i Tumba n’uruhare rwa Dr Munyemana

Jenoside itangiye tariki ya 7 Mata 1994, Butare yakomeje kugira agahenge, ibi ntibyabuzaga ko mu giturage inzu zitwikwa, amatungo akaribwa muri komini ya Gishamvu, Nyakizu, Maraba na Runyinya, hakaba n’ubusahuzi.

Uwari perefe, Jean Baptiste Habyarimana ngo yarakomakomye, kugeza igihe bamukuriyeho tariki ya 19 Mata 1994.

Yasimbuwe n’uwitwa Nsabimana Sylvain, wafatanije na Colonel Tharcisse Muvunyi mu gukora Jenoside muri Butare, bombi bakaba barahamijwe Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga, Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Jenoside muri Butare yari ishyigikiwe n’abanyepolitiki bakuru b’intagondwa bakomoka i Butare barimo: Sindikubwabo Theodore, Kambanda Jean, Pauline Nyiramasuhuko, Nsabumukunzi Straston wari Minisitiri w’Ubuhinzi, Callixte Kalimanzira wari Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abandi.

Munyemana yashishikarije abaturage kwica Abatutsi mu Mujyi wa Butare

Tariki ya 17 Mata, Konseye François Bwanakeye yahamagaje inama, yagombaga guhuza abaturage b’i Tumba ngo bige ku bijyanye n’umutekano.

Hemejwe ko hajyaho za bariyeri, hajyaho n’amarondo. Icyo gihe muri segiteri Mubumbano inzu zarashyaga ariko ngo Munyemana we si ko yabyumvaga. Yahise avuga ijambo rikarishye ashishikariza abantu kwica Abatutsi.

Ku ruhande rwe hari abitwa Joseph Hitimana alias Ruganzu, wari ushinzwe ubuhinzi muri Komini Ngoma, wakomokaga i Gitarama akaba na Perezida wa MDR Power; Simeon Remera, wari umufasha w’umuganga mu bitaro bya Kabutare akaba na Perezida wa CDR I Butare; Simeon Remera wari umuforomo i Rango na Thierry, Perezida wa CDR i Tumba na François Bwanakeye wari konseye akaba n’umucuruzi.

Kanyabashi wayoboraga Komini Ngoma  Mujyi wa Butare, avuga ko abaturage bagomba kuguma iwabo mu buryo bwo kugira ngo badahunga bityo bizorohe kubica.

2. Imwe mu miryango y’abatutsi yicishijwe na Munyemana i Tumba n’i Butare

Ababonye Munyemana muri Jenoside bemeza ko yambaraga amashara akitwaza icumu, nyuma aza kwitwaza imbunda. Ngo yari afite urufunguzo rw’ibiro bya Segiteri Tumba aho yafungiraga Abatutsi mbere yo kubica.

Ababanje kwicwa ni abantu bafatwaga nk’abantu bize, abacuruzi, noneho n’abandi muri rusange.

Abishwe ku ikubitiro ni abo mu muryango wa François Karaganwa, wari umutunzi hamwe n’abandi barimo Emmanuel Twagirayezu, Gerard Simpunga (Mambo), Kabiri, umuryango wa Nyamushi, n’abandi bajugunywe mu rwobo ruri inyuma y’ibiro bya Segiteri Tumba.

Umunsi bicwa Munyemana yari yitwaje icyuma cya “fer à beton” yacoceshaga abantu.

Tariki ya 22 Mata Munyemana n’abandi bicanyi barimo abitwa ba Gasana (ABEF), Gatabazi (Faculté d’agronomie), Remera, Kabiri na Walter batangiye guhiga inzu ku yindi z’Abatutsi; ababibonye bemeza ko Munyemana yari afashe umupanga, hamwe n’abandi bicanyi. Uwahise yicwa yitwa Aloys Kamongi.

Ubwo nibwo bagiye no guhiga uwitwa Laurent Keberanya (Somali) wari washoboye guhungira mu ishyamba rya Mukura bamusanzeyo baramwica.

Nyuma yo gukatirwa n’Urukiko, Munyemana yemerewe kujurira mu minsi 10 uhereye uyu munsi.

Yahobeye umugore we n’umwana we, asanga abajandarume bari bamwambika amapingu, baramutwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *