Buri mwaka iyo u Rwanda rugeze mu gihe cy’icyunamo, usanga hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bazifashisha, bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoresha amagambo apfobya akanakomeretsa abayirokotse, kuvuga umubare w’abatutsi bishwe udahuye n’uwo u Rwanda ruvuga, guhakana burundu Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo bakavuga jenoside yakorewe abanyarwanda n’ibindi.
Umuryango RESIRG, ukora ubushakashatsi kuri jenoside ku isi, uvuga ko abantu bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi bifashishje imbuga nkoranyambaga, bagomba kurwanywa bakabwizwa ukuri.
Déogratias Mazina, Umuyobozi w’Urugaga rukora ubushakahsatsi kuri jenoside, RESIRG mu magambo ahinnye, avuga ko abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, bangomba kwigishwa byaba na ngombwa abayipfobya bakegerwa imbonankubone.
Yagize ati”Ingamba zigomba gufatirwa abantu(abapfobya Jenoside) bakorera kuri za murandasi kuri za youtube n’ahandi, nukubivuga ku mugaragaro, tukabavuga ku mugaragaro, tukabashakisha tukababwira ku mugaragaro, noneho bakamenya yuko bagomba kubyirinda kuko ari ibintu bihanirwa”.
Umuyobozi wa RESIRG, Déogratias Mazina ubwo yashyiraga indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Woluwé Saint Pièrre
Mazina akomeza avuga ko abapfoya Jenoside yakorewe Abatutsi mu maka wa 1994 baba hanze y’u Rwanda, bashyiriweho amategeko abahana mu bihugu barimo byabaca intege.
Ati”No gushyiraho amategeko abahana(abapfobya jenoside) mu bindi bihugu, yabaca intege ntabwo bakomeza kubigerageza”.
Ubutumwa bwa Anthony Blinken mu kwibuka bwashenguye abatari bake
Mu gihe u Rwanda n’ibindi bihugu by’amahanga bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi, Anthony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse ubutumwa ku rukuta rwe rwa twitter yise ubwo gufata mu mugongo u Rwanda, ariko bukubiyemo amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifatanyije n’abaturage b’u Rwanda muri iki gihe cyo Kwibuka30 inzirakarengane za Jenoside. Twunamiye ibihumbi byinshi by’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa hamwe n’abandi babuze ubuzima bwabo muri iyi minsi y’ubugizi bwa nabi bw’agahomamunwa.”
Umuryango RESIRG, uvuga ko ubu butumwa bubabaje cyane kuko bugamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Déogratias Mazina, Umuyobozi wa RESIRG avuga ko ari ibintu bikwiye kurwanywa.
Yagize ati” Blinken ibyo yakoze birababaje biranatanganje, kandi bishobora kugira ingaruka kubera ko biha urubuga abarwanya reta, bakabyitwaza bavuga yuko amahanga yabivuze.. Turabizi ko bibaho tugomba kubirwanya twivuye inyuma na we tukamwibutsa…. Ubwo rero birumvikana ko bitoroshye ariko rero kuvuga yuko jenoside yakorewe abatutsi, igakorerwa abahutu n’abatwa ni ibintu tutagomba kwihanganira ni ibintu tugomba kurwanya twivuye inyuma”
Umuyobozi wa RESIRG, Déogratias Mazina abapfobya Jenoside bakwiye kurwanya
Mu myaka itanu ishize Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB Murangira Thierry, avuga ko mu myaka itanu ishize kuva 2019 icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside cyagabanutse ku kigero cya 13%. Mu mwaka wa 2019 bari bafite dosiye icy’iki cyaha 128, 2020 yari 69, 2021 aba 88, 2022 aba 56, 2023 aba 87.
Ku cyaha cyo guhakana Umuvugizi wa RIB avuga ko na cyo cyagabanutse ku kigero cya 89%, aho muri 2019 yari 24, muri 2020 aba 11, muri 2021 aba 12 muri 2022 aba 14, naho muri 2023 aba 11.
Ku byaha byo gupfobya Jenoside byagabanutse muri imyaka itanu ishize ku kigero cya 75%, muri 2019 bakoze dosiye 51 mu gihe muri 2023 bakoze dosiye 25.
Umwanditsi: NKURUNZIZA Pacifique