• Thu. May 22nd, 2025

IMPUGUKE

Human rights, justice and social inclusion

kwibuka30: Chriss Eazy yasabye urubyiruko kwihatira Kumenya amateka yaranze igihugu aho kwigira ba ntibindeba

Byimpuguke

Apr 11, 2024

Chriss Eazy uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi yakebuye urubyiruko rufata ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk’umwanya wo kuruhuka gukoresha imbuga nkoranyambaga, abibutsa ko ahubwo wakabaye umwanya mwiza wo kuzikoresha abantu baganira amateka y’u Rwanda.

Aganira n’ikinyamakuru, igihe dukesha iyi nkuru, yageneye urubyiruko ubutumwa muri ibi bihe byo kwibuka ku Nshuro ya 30 Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Muri iki kiganiro, Chriss Eazy yakanguriye urubyiruko kudafata ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk’umwanya wo kuruhuka gukoresha imbuga nkoranyambaga, agahamya ko ahubwo bagakwiye kurushaho kuzikoresha mu gutanga ubutumwa n’amakuru ya nyayo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ntabwo uyu mwanya dukwiye kuwufata nk’uwo kuruhuka cyangwa guceceka tugomba kuganira uko byari bisanzwe, ahubwo tukaganira ku mateka y’Igihugu cyacu ndetse hagati yacu tukayigishanya.”

Uyu muhanzi ariko kandi yaboneyeho gukebura urubyiruko rutajya rwitabira ibiganiro bigaruka ku mateka y’Igihugu cyane ko ariho bakwiye gukura amakuru yizewe kurusha kubyumva hirya no hino.

Chriss Eazy ushimira Leta imbaraga ishyira imbaraga mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye ko harebwa uko hakongerwa imbaraga mu korohereza urubyiruko kuyiga hifashishijwe ikoranabuhanga cyane ko usaga ariryo ryigaruriye imitima yarwo.

Akomoza ku bahanzi bagenzi be, Chriss Eazy yabibukije ko abo basanzwe baririmbira, mu Kwibuka aribo baba bari guca mu bihe bibakomereye, bityo abasaba kubegera no gukoresha ijwi ryabo mu gutanga amakuru ya nyayo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuhanzi wibukije buri wese ufite izina rizwi muri sosiyete ko ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari bimwe mu bikomeye Igihugu kiba kibakeneyemo kurusha indi minsi.

Ivomo: igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *