Umugabo w’imyaka 56 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Muhanga, biravugwa ko yapfiriye ku muvuzi gakondo bamwe bafata nk’umupfumu, aho yari yagiye kwivuza.
Ni amakuru yamenyekanye ku wa 24 Werurwe 2024. Byabereye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Musambira, mu Karere ka Kamonyi.
Nkuko tubikesha Igihe, Uyu mugabo wahapfiriye yari avuye iwe mu Karere ka Muhanga, ajya kwivuza kuri uyu mukecuru bamwe bita umupfumu.
Inkuru ikomeza Ivuga ko ku ruhande rw’ubuyobozi bwo ntibwemeranya n’abavuga ko uwo mukecuru ari umupfumu, kuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yaje kuri uyu mukecuru arwaye bikaza kumuviramo urupfu.
Yahakanye ko uyu mukecuru nyiri urugo uyu mugabo yapfiriyemo ari umupfumu.
Umunyamakuru yamubajije niba ubusanzwe urutonde rw’abapfumu bo mu Murenge wa Musambira basanzwe barufite, Gitifu asubiza ko ubusanzwe urutonde rw’abavuzi gatondo barufite kandi n’abapfumu ngo babarizwa muri iki cyiciro, ariko kandi ngo uwo mukecuru ntarugaragaraho.
Gitifu Nyirandayisabye, yasabye abaturage kujya bihutira kujya kwa muganga igihe cyose bumva batameze neza mu mubiri, aho kugira ngo barembe bagere aho kubura ubuzima, binasige umuryango wabo mu rujijo.
Kugeza ubu, abo mu muryango wa nyakwigendera bamaze gutwara umurambo, ngo bajye kuwushyingura aho yakomokaga mu Karere ka Muhanga.
Nubwo ubuyobozi bubihakana, hari abaturage bahamya ko uwo mukecuru asanzwe avura abaturage mu buryo bwa gakondo ibyo bita ubupfumu, bakavuga ko ari wo umurimo umutunze