Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu bwasanze abaturage mu nsengero kugira ngo bibutswe gahunda ya Gerayo Amahoro ifasha abantu kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Inkuru dukesha Kigali Today Ivuga ko Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu, SSP Karega Jean Bosco, ubwo yari mu rusengero rw’Abadivantisiti tariki 16 Werurwe 2024 yatangaje ko yifuza kubibutsa gahunda ya Gerayo Amahoro kuko kwirinda impanuka ari inshingano za buri wese.
Yagize ati “Tuje kwibutsa gahunda ya Gerayo Amahoro idusaba gukoresha neza umuhanda, kuko bidufasha gukumira impanuka zo mu muhanda.”
Inkuru ikomeza Ivuga ko SSP Karega ashingiye ku mibare y’impanuka zagaragaye mu mezi atatu ya 2024, avuga ko impanuka zabaye mu Karere ka Rubavu ari 58, zahitanye abantu 12 harimo; abanyamaguru barindwi, abanyonzi babiri, umugenzi umwe wari mu modoka n’abamotari babiri.
Akomeza avuga ko izi mpanuka zabaye mu Karere ka Rubavu zakomerekeje abantu batatu ku buryo bukomeye, naho impanuka zari zoroheje zari 32.
Avuga ko kubahiriza amategeko y’umuhanda ku batwara ibinyabiziga ari imwe mu nzira yo gukumira impanuka, ariko ngo abagenzi na bo bafite uruhare runini mu gukumira impanuka.
Yakomeje ati “Umunyamaguru asabwa gukoresha neza umuhanda, kunyura mu nzira y’abanyamaguru mu gihe gikwiye, no kubanza gushishoza kugira ngo yambuke.”
“Umunyamaguru agomba kureba iburyo n’ibumoso mbere yo kwambuka inzira y’abanyamaguru, ariko ikindi gikomeye umunyamaguru asabwa kwirinda ni ukwambuka uvugira kuri telefone cyangwa washyize ibintu mu matwi bituma utumva.”
Avuga ko ubutumwa bugenewe abanyamaguru ari ugushishoza mbere yo kwambuka kandi bagakoresha ubwenge.
Uyu muyobozi Kandi yaboneyeho gusaba ababyeyi kujya baherekeza abana nayo mu gihe cyo kujya ku Ishuri.
Nkuko imibare ya Polisi y’U Rwanda ibigaragaza, mu mwaka wa 2019, abantu 739 bahitanywe n’impanuka zo mumunda, muri 2020 zica 687, muri 2021 zitwara ubuzima bw’abagera kuri 655, naho mu muri 2022 zica abantu 617, mu gihe kugera mu Gushyingo 2023 hari hamaze kuba impanuka zirenga ibihumbi umunani, aho mu mezi atandatu gusa muri uwo mwaka, zari zimaze gutwara ubuzima bw’abantu 385.
Ivomo: Kigali Today