• Fri. May 23rd, 2025

IMPUGUKE

Human rights, justice and social inclusion

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yashyize ikipe ye ku mwanya wa mbere muri Ukraine

Byimpuguke

Mar 17, 2024

Umunyarwanda akaba na Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Djihad Bizimana yaraye ahesheje ikipe ye ya Kryvbas itsinzi mu minota y’inyongera maze ihita Inganya amanota 43 na Shaktar Donetsk iri ku mwanya wa mbere.

Igitego umunyarwanda Djihad Bizimana yatsinze ku minota wa 90+5′ cyatumye Kryvbas akinira ihita inganya amanota 43 na Shaktar Donetsk ya mbere n’ubwo ifite ibirarane 2.

Uyu musore usanzwe ubanzamo muri iyi kipe, ni Umwe mubakunzwe cyane muri iki gihugu cya Ukraine Nyuma Y’uko ageze muri iyi kipe ya Kryvbas akitwara neza.

Iyi kipe iramutse ikomeje kwitwara gutya birashoboka ko yazakina imikino yo ku mugabane w’iburayi maze Kapiteni w’Amavubi akagaragara ku ruhando mpuzamahanga agakomeza guhesha ishema U Rwanda.

 

Djihad Bizimana biteganyijwe ko ahita asanga ikipe y’igihugu Amavubi iri kwitegura gukina imikino ya Gicuti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *