Umudage ukina asatira muri Tottenham Hotspurs, Timo Werner abafana ba Tottenham Hotspurs bamumereye nabi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhusha igitego kidahushwa mu mukino Fulham ibatsinzemo ibitego 3-0, muri Shampiyona y’igihugu y’Ubwongereza.
Umwe ati‘‘ birakomeye cyane guhusha icyo gitego kuruta kugitsinda’’
Undi ati ‘‘na Nyogokuru wanjye iki yagitsinda byoroshye’’
Ni umukino wayobowe cyane n’ikipe ya Fulham by’umwihariko mu buryo bwo kwataka dore ko iyi kipe nayo y’ I London yabashije kujya ibyaza amahirwe yabonye umusaruro, mu gihe Spurs yo nayo yabonaga itayabyaje umusaruro.
Timo Werner wanyuze mu makipe nka Lb Lepzig y’iwabo ndetse na Chelsea, yaje muri Spurs mu kwezi kwa mbere.
Tottenham Hotspurs iri gushaka uko yabona umwanya wa Kane ihanganyemo n’amakipe arimo Aston villa ndetse na Manchester United.