• Sat. May 24th, 2025

IMPUGUKE

Human rights, justice and social inclusion

Amerika, Ubwongereza n’Ubufaransa bashenye drone z’aba Houthi zirenga 20

Byimpuguke

Mar 10, 2024

Ingabo z’Amerika, Ubwongereza n’Ubufaransa zivuga ko zasubije inyuma urukurikirane rw’ibitero by’indege nto z’intambara zitarimo umupilote (zizwi nka drone) byagabwe n’aba Houthi bashyigikiwe na Iran, ku nkombe ya Yemen.

Igisirikare cy’Amerika cyavuze ko drone nibura 28 zahanuriwe hejuru y’inyanja y’umutuku mu gitondo cyo ku wa gatandatu.

Hamwe n’ingabo zo mu rugaga bafatanya, Amerika yavuze ko yabikoze nyuma yo kubona ko icyo gitero “cyagutse” cyari “giteje inkeke igihe icyo ari cyo cyose ku mato y’ubucuruzi”.

Aba Houthi bavuze ko bari bagambiriye kurasa ku bwato Propel Fortune bw’ubucuruzi, ndetse no ku mato amwe y’Amerika y’intambara.

Itangazo ry’ubuyobozi bw’ingabo z’Amerika ryavuze ko nta binyabiziga by’Amerika cyangwa ibyo mu rugaga rwa gisirikare rufatanya na yo byangiritse, ndetse ko nta makuru ahari yo kwangirika kwaba kwabaye ku mato y’ubucuruzi.

Kuva mu Gushyingo (11) mu mwaka ushize, aba Houthi bakomeje kugaba ibitero ku mato yo mu nyanja y’umutuku (Red Sea) no mu kigobe cya Aden. Bavuga ko icyo ari igikorwa cyo kwifatanya n’Abanye-Palestine muri iki gihe cy’intambara ya Israel muri Gaza.

Minisitiri w’ingabo z’Ubwongereza Grant Shapps yavuze ko ku wa gatanu nijoro ubwato bw’intambara HMS Richmond bw’Ubwongereza, bwahanuye ‘drone’ ebyiri zoherejwe n’aba Houthi.

Shapps yagize ati: “Ubwongereza n’inshuti zacu tuzakomeza gukora igikorwa gicyenewe mu kurokora ubuzima no kurinda ubwisanzure bw’ingendo zo mu mato.”

Minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza yavuze ko ubwo bwato bwayo n’inshuti zo mu mahanga “basubije inyuma byuzuye” igitero cya ‘drone’ cy’aba Houthi, kandi ko nta muntu wakomeretse cyangwa ngo habeho kwangirika.

Ubwato bw’intambara bw’Ubufaransa hamwe n’indege z’intambara zabwo na byo byahanuye ‘drone’ enye, biburizamo igitero cyari kwibasira ubutumwa bwa gisirikare bwo mu nyanja bw’Uburayi, n’ubwato butwara imizigo burimo gukururwa n’ubundi bwato mu kigobe cya Aden.

Ubwo butumwa bwa gisirikare burimo kurinda ubwato bw’imizigo bwitwa True Confidence, bwari burimo gukururwa nyuma yuko burashweho igisasu cya misile ku wa gatatu.

Icyo gihe abasare (abatwara ubwato) batatu barishwe – Abanya-Philippines babiri n’Umunya-Vietnam umwe. Ni bo bantu ba mbere bishwe n’ibitero by’aba Houthi kuva batangira ibitero byabo.

Inkubiri y’ibitero yo mu gihe cya vuba aha gishize yaranzwemo bimwe mu bitero byagutse cyane aba Houthi bamaze kugaba kugeza ubu.

Kubera iyo mpamvu, amato anyura mu nyanja y’umutuku yahinduriwe inzira anyuzwa mu nkengero y’Afurika y’amajyepfo, aho kunyura mu bunigo bwa Suez buri hagati y’Uburayi n’Aziya. Ibyo byongereye ibiguzi (ikiguzi) ndetse bituma habaho ibyago byuko hashobora kuvuka ikibazo mu bukungu bw’isi.

Iki gikorwa gishya cya gisirikare cyumvikanisha ko nubwo Amerika n’Ubwongereza bikomeje kugaba ibitero ku hantu hatandukanye hafitanye isano n’ibikorwa by’aba Houthi, bisa nkaho nta kimenyetso kinini gihari cyuko inkeke bateje ku mato irimo kugabanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *