• Thu. May 22nd, 2025

IMPUGUKE

Human rights, justice and social inclusion

RUHANGO: Umuyobozi w’ishuri akurikiranyweho ubusambanyi bw’agahato yakoresheje Umwalimu w’umugabo ayobora

Byimpuguke

Jan 11, 2024

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza giherereye mu Karere ka Ruhango acyekwaho icyaha cyo gukoresha umwarimu imibonano mpuzabitsina ku gahato

 

RIB yatangaje ko yamutaye muri yombi ku wa 9 Mutarama 2024, akurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugabo mugenzi we.

Aganira n’ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko icyaha cyakozwe ubwo uwo muyobozi w’ishuri yacumbikiraga uwo mugabo wahohotewe.

Ibi byabereye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, Akagari ka Murama mu Mudugudu wa Karambo tariki ya 9 Mutarama 2024.

Uwafashwe afungiwe muri Sitasiyo ya RIB ya Kabagali mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Inkuru y’igihe ikomeza ivuga ko ngo uyu ucyekwa atari ubwa mbere akurikiranyweho iki cyaha kuko mu Ugushyingo 2021 yaketsweho gusambanya abana b’abahungu bigaga ku kigo cy’amashuri abanza yayoboraga nyuma aza gufungurwa n’Urukiko by’agateganyo kubera kubura ibimenyetso bihagije.

Mu Rwanda, icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato giteganywa n’ingingo 134 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

RIB yibukije Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki, inasaba abantu kwirinda ibi bikorwa kuko bigira ingaruka ziremereye kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Ivomo: igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *