• Fri. May 23rd, 2025

IMPUGUKE

Human rights, justice and social inclusion

Leta y’U Rwanda yagabanyije imisoro ku nzu zo guturamo n’iz’ubucuruzi

Byimpuguke

Dec 19, 2023

Guverinoma y’ U Rwanda yatangaje ko yagabanyije imisoro ku mazu yo guturamo ndetse n’ay’ubucuruzi mu rwego rwo korohereza abafite mene iyi mitungo.

 

Ubwo yaganiraga na Television y’igihugu, Ku cyumweru, tariki ya 17 Ukuboza, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Uzziel Ndagijimana, nibwo yatangaje aya mavugurura.

 

yagaragaje ko amazu afite amagorofa atatu azishyura 0.25%, munsi ya 0.5% y’umusoro wari uriho. Abafite inzu z’amagorofa arenga atatu bazasoreshwa gusa 0.1%.

Ku rwego rw’imisoro ivuguruye, umusoro ku nzu ya kabiri yo guturamo wagabanutse kugera kuri 0.5% y’agaciro ifite ku isoko hamwe n’ikibanza. Ibi birerekana igabanuka rikabije kuva ku gipimo cyabanje cya 1%.

 

Ubu, inzu isanzwe izakomeza gusonerwa uyu musoro, nyirubwite akaba asabwa gusa umusoro w’ubutaka.

Iyi ni gahunda ya leta igamije kongera abasora ariko Kandi abasoreshwa nabo bakoroherezwa mu buryo bitandukanye burimo no kugabanyirizwa umusoro.

 

Guverinoma irateganya kongera imisoro yinjira ikageza kuri 1% ya GDP mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/26.

 

Abafite inyubako z’ubucuruzi na bo bafite amahirwe yo kugabanyirizwa imisoro, aho igipimo cyamanutse kiva kuri 0.5% kigera kuri 0.3% hagendewe ku gaciro umutungo ufite ku isoko n’ikibanza.

Ni kenshi abatuye mu bice by’umujyi bagiye bagaragaza imbogamizi bahura nazo ku bijyanye n’umusoro bacibwa ahanini bavuga ko basora amafaranga menshi gusa kuri iyi nshuro bamwe bashyizwe igorora n’izi mpinduka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *