Umubano mubi hagati ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo n’igihugu cya Kenya, ukomeje kuzamuka.
Amakuru agezweho nuko Congo yamaze gukura Ambasaderi wayo muri Kenya. Uretse uyu Ambasaderi, Congo yanatumijeho uyihagarariye mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba no mu gihugu cya Tanzania.
Ibi bije nyuma y’aho uwahoze ayobora CENI muri Congo, Corneille Nangaa atangaje ko yashinze ishyaka ryitwa Alliance Fleuve Congo ririmo abanyepolitike batavuga rumwe na Tshisekedi.
Kuri iki cyumweru, Perezida William Ruto wa Kenya yateye utwatsi ubusabe bwa Congo bwo guhagarika iryo shyaka.
William Ruto, avuga ko ubwo ari uburenganzira bw’abantu mu kwisanzura mu gutanga ibitekerezo kandi na Congo ari uburenganzira bwayo gukura Ambasaderi wayo muri Kenya.
Rito yagize ati”Hano duhagarika inkozi z’ibibi ntabwo duhagarika abantu batanga ibitekerezo buri munsi, abantu basohora amatangazo andwanya ariko nta muntu n’umwe ndahagarika. Ibyo si demukarasi, uko siko Kenya imeze..turatandukanye.