Ikipe ya Kiyovu Sports yandikiye rutahizamu wayo, Mugunga Yves imusaba kugaruka mukazi nyuma y’igihe itamubona Kandi imukeneye.
Mugunga Yves waje Muri kiyovu sports avuye Muri APR FC nyuma yo kudatanga umusaruro uhagije bikaba ngombwa ko arekurwa n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu, ni Umwe muri barutahizamu batangiye bafasha ikipe ya kiyovu sports gusa kubera ibibazo by’imyitwarire itari myiza ahanini bishingiye kukuba atarahawe ibyo agombwa Ku gihe byatumye adakomeza gufasha iyi kipe.
Amakuru dukesha Umunyamakuru w’imikino kuri radio Flash, Peter Uwiringiyimana, aravuga ko Mugunga Yves ashinja iyi kipe ya kiyovu Sports kumubeshya bakamuha Cheque itazigamiye, ibintu byatumye yanga kongera kwitabira imyitozo.
Ubuyobozi bw’ikipe ya kiyovu sports ntacyo bwigeze butangaza kuri iki kibazo gusa bwemera ko hari abakinnyi ibereyemo umwenda.
Iyi kipe ya Kiyovu Sports biranavugwa ko izatandukana n’abakinnyi benshi mu kwezi kwa mbere bitewe ahanini n’amikoro adahagije ari muri iyi kipe.
Mugunga Yves ni Rutahizamu wazamukiye mu ntare za APR FC( ikipe y’abato ya APR FC) aza kwerekeza muri APR FC nkuru ubu akaba ari gukinira Kiyovu Sports amazemo amezi atatu.